Jose Chameleon yongeye kuremba bituma asubika igihe cyo kumurika Album ye

Umuhanzi Jose Chameleone w’imyaka 42 ararembye cyane ,agiye kubagirwa hanze y’igihugu cya Uganda mu gihe alubumu ye yo yegejwe inyuma.
Joseph Mayanja, wamamaye nka Jose Chameleone yari mu myiteguro yo kumurika alubumu ye tariki 09 Ukwakira 2021 gusa ibi byaje guhagarikwa n’uburwayi butamworoheye muri iyi minsi.
Amakuru ava muri zimwe mu nshuti za hafi ni uko Jose Chameleone amaze kuremba cyane ku buryo kumuvura bisaba kumwambutsa imipaka akajya kubagwa.
Gusa abatangaje amakuru ntibigeze bashaka gutangaza igihugu azajyanwamo cyangwa itariki azagenderaho ibintu bikomeje guteza urujijo ku bakunzi b’uyu muhanzi.
Hagati aho biravugwa ko urwagashya rumurembeje kubera inzoga nyinshi yanywaga buri gihe dore ko amaze kujyanwa mu bitaro inshuro zirenga 3 kuva mu kwezi kwa Kanama.
Jose Chameleone yiteguraga gusohora alubumu ye nubwo yari amaze igihe kinini adakora indirimbo gusa ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no muri Afurika muri rusange nubwo yari amaze iminsi anugwanugwa muri politike aho mu minsi havuzwe inkuru y’uburyo perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yamuhaye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Sport.