Jose Chameleone agiye kumurika Album ya 21

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda Joseph Mayanmja wamenyekanye nka Jose Chameleon yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye 21 mu ntagiriro z’ukwezi Kwa Nzeri 2021.

Uyu muyobozi wa Leone Island ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Howwebizz kivuga amakuru y’imyidagaduro muri Uganda.

Chameleon yagize ati “Alaubumu yanjye nshya izaba iriho indirimbo zivuga ku mubabaro ndetse no kubuzima bwanjye bwa Kera kugeza ubu, aho zimwe mu ndirimbo zizaba ziriho muri make amwe mu teka yanjye kuva natangira umuziki mu mwaka wa 1996 aho kugeza ubu maze gukora alubumu 20 zirirmo Mama Mia, Mambo Bado, Jamila, Shida za Dunia n’izindi nyinshi" zatumye yigarurira imitima y’abenshi mu batuye Afurika y’iburasirazuba.

Chameleon yavuze ko iyo alubumu ye iri gukorwaho n’aba Producer Babiri aribo Bugingo na Oman Rafiki abasore ba bahanga bafite ubumenyi buzatuma Alubumu ye ikundwa cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO