Jose Chameleone yavuze ko Magufuli yari nk’umuyobozi wa East Africa

Umunyamuziki akaba n’umunyabigwi wo mu gihugu cya Uganda Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone yasobanuye impamvu yavuye mu gihugu cye cya Uganda akerekeza muri Tanzaniya gusezera bwa Nyuma kuri Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli ndetse no kwihanganisha Abanyatanzaniya muri Rusange.

Mu kiganiro EFM Jose Chameleon yasobanuye ko icyatumye ava muri Uganda.

Yagize ati "Abantu bibaza ko ndi Umugande nibyo koko ariko mu by’ukuri twese turi abanyafurika. Twavuye kure n’abavandimwe ba Tanzaniya twatangiye turi inshuti ariko nyuma nzakuba umuvandimwe wabo kugeza ubu."

Yakomeje avuga ko yakiriye ubutumwa bw’inshuti ye yo muri Tanzania imubwira ko Magufuli yitabye Imana.

Ati "Ako kanya umutima warandiye cyane kubera ubumwe dufitanye nabo mu rugendo rwanjye rwa muzika bafite ikintu kinini bashyizeho, bikaba ari bimwe mu bintu bituma nkunda gutemberera mu gihugu cyabo ndetse ndanabataramira kubera ari Inshuti zanjye ni mu rugo rwa akabiri."

Chameleon yavuze ko mu gihe ikintu kibi nkiki cyo gupfusha umubyeyi w’igihugu nka Perezida John Pombe Magufuli umuntu waharaniraga guteza imbere Tanzaniya ndetse akanakunda abaturage be ari ibintu byatumye areka gahunda zose yari afite iwabo.

Mu ijambo rye rero ubwo yari amaze kwandika mu gitabo cyo gusezera kuri Nyakwigendera Chameleone yabwiye inshuti ze n’abatanzaniya ko bakomeza kwihangana muri iki gihe cy’umubabaro kandi abizeza ko atazabakunda mu byishimo gusa ahubwo no mu bibazo bagomba kubana.

Yavuze kandi ko ari mu gihugu cyabo kugeza gahunda zose zo gushyingura Perezida John Pombe Magufuli zirangiye abibutsa ko atari bo bonyine babajwe n’urupfu rwe ko ari Afurika yose y’iburasirazuba ndetse n’isi yose kuko bose bamukundaga cyane.

Koffi Olomide nawe yashenguwe n’ urupfu rwa Perezida Magufuli

Uyu musaza umaze igihe kitari gito muri muzika ya Congo Kinshasa ndetse no ku isi hose mu gahinda kenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Koffi yihanganishije abaturage ba Tanzania muri ibi bihe bikomeye barimo by’agahinda .

Yagize ati “Nshuti bavandimwe bo muri Tanzania kubera ko igihugu cyanyu ngifata nko mu rugo ha kabiri kandi nkaba niyumvamo kuba umwana wa Tanzaniya, mboneyeho umwanya wo kubihanganisha muri iki gihe igihugu cyanyu cyabuze Umuyobozi twese twakundaga Perezida John Pombe Magufuli."

Ndababaye kandi nifatanyije n’umuryango wa Nyakwingendera Perezida John Pombe Magufuli, Umugore we, Abana be namwe bavandimwe mwese muzi urukundo mbakunda icyubahiro mbagirira ndetse nuko mbafata.

Ndasaba Imana kwakira Umubyeyi wacu Perezida John Pombe Magufuli ikamushyira aheza muri Paradizo kandi mukomeze mugire ingufu zo kwihangana."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO