Joseph Habineza ari gukora indirimbo ya Kinyatrap

Ambasaderi Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangajeko agiye gukora indirimbo abamukurikirana bamubwira ko bayitegerezanyije amatsiko.

Habineza Joseph usigaye ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’ubwishingizi cya Radiant, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho ifoto ze zimugaragaza ari muri Studio y’umuziki avuga ko ari gukora indirimbo izasohoka vuba.

Uyu mugabo ufite abamukurikirana bagera ku bihumbi 35.7k bamwe bagiye bamushimira cyane abandi bakamubwira ko bategerezanyije amatsiko indirimbo ye.

Uwitwa Damour Barista yagize ati “Babyita kurekura umuzigo, woe watwimye ibyo utari ufite. Urubyiruko utubitsemo amadeni menshi ubu twese twifuza kuzaba wowe turagukunda pe courage rekura umuzigo twimanukira.”

Uwitwa Karangwa Nshimiyimana Emile we yamubwiye ko ari umuntu uzi guhimba ibishya kandi byiza ati “Turiteguye kumva iyo ndirimbo.”


Habineza yateguje abamukurikirana ko agiye gusohora indirimbo


Yerekanye amafoto ari muri Studio

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO