Josiane Mwiseneza yatandukanye n’uwari umujyanama we

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 [Miss Popularity 2019] yashyize hanze itangazo rimenyesha abakunzi be ko atakirikumwe n’uwahoze ari umujyanama we.

Mwiseneza Josiane wakunzwe n’abatari bacye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, byaje kumuhesha amahirwe yo kwegukana umwanya wa Nyampinga wari ukunzwe cyane kurusha abandi muri uwo mwaka.

Ibi byabaye nk’ibimuzaniye amahirwe uruhuri yagiye akura kubifuzaga gukorana nawe, bityo aza guhitamo kwigira inama yo gushaka umujyanama wabimufashamo ndetse akaba ari nawe wamufatiraga ibyemezo ku bintu byose uyu Nyampinga yashakaga gukora.

Mwiseneza Josiane yagize ubwo yashakagwa n’abifuza kumuha imirimo inyuranye nka Tv1 yashatse kumua akazi ariko ibi Mwiseneza akabitera ishoti avuga ko icyo atumberereye ari ugukomeza amasomo.

Benshi bibazaga ko nyuma yo kubona iri Kamba ryamuzamuriye igikundiro muri rubanda Nyamwinshi cyari gutuma abona imirimo inyuranye irimo niyo kwamamaza ibigo bikomeye byahoraga bishyugumbwa kumuvugisha ngo barebe ko bakwigarurira abamukurikira umunsi k’uwundi.

Gusa ibi bisa n’aho byose yagiye abitera umugongo bitewe ahari bitewe nuko atari we wifatiraga ibyemezo, byaje gutuma afata icyemezo cyo gutandukana n’uwari umujyanama we.

Abinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zose, Mwiseneza Josiane yamenyesheje abakunzi be ko Sunday Justin wari umujyanama we ko atakiri we kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Yagize ati: “Mwiseneza Josiane aramenyesha abakunzi be ko Sunday Justin atakiri manager wekuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.”

Mwiseneza yongeyeho ko byari bimenyerewe ko ubuyobozi bwe bwamufatiraga ibyemezo ariko ko kuri ubu byahindutse, amasezerano yabagengaga yarangiye.
Genesisbizz yagerageje kuvugana na Mwiseneza Josiane gusa ntiyakwitaba telephone ye igendanwa.

Miss Popularity 2019, Mwiseneza Josiane kwikubitiro yahise atangira gufashwa n’umunyamideri uba ku mugabane w’Iburayi uzwi nka ‘Mimi Mirage’ wahise atangaza ko agomba kuzamuha igipfunyika cyo kugura imodoka ariko nawe biza kugaragara ko yamukoreshaje mu bijyanye no kwamamaza iduka asanganywe ricuruza imyenda mu mujyi wa Kigali.

Sibyo gusa, Mimi Mirage yanamwemereye gukomeza amasomoye ya kaminuza, dore ko ubungubu Mwiseneza Josiane ari kwiga muri kaminuza ya Ines Ruhengeri.

Mu bigaragarira amaso, uretse aya mahirwe Mwiseneza Josiane yahawe na Mimi Mirage, nta kindi kintu gikomeye yaba yaragejejweho n’ubujyanama yarafite kuva mu mwaka wa 2019, ari nayo ishobora kuba intandaro yo gutandukana na Sunday Justin.
Ni iki Mwiseneza Josiane abona kitagenze neza mu bujyanama na Sunday Justin?

Turakomeza kubakurikiranira ikihishe inyuma yitandukana rya Sunday Justin na Mwiseneza Josiane niyemera kugira icyo abitangazaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO