Judith Heard yagiriye inama Sheebah yo kwirinda kwinjira mu bibazo byabashakanye

Mu Mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyamba muri Uganda havuzwe inkuru y’umunyamakuru wa NTV Andrew Kabuura wavuzweho guca inyuma umugore we ari kumwe n’umugore witwa Mercy Twinomujuni nawe ufite umugabo w’umupasiteri.

Nkibisanzwe iyo umuntu uzwi akoze ikintu abantu benshi batanga ibitekerezo bitandukanye ari ibyiza n’ibibi.

Sheebah Karungi ni umwe mu byamamare byinshi bizwi muri kiriya gihugu byagaragaje ko byababajwe nibyakorewe Flavia Tumusiime umugore wa Andrew, ariko ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ntibyakiriwe neza na benshi.

Muri abo harimo umunyamideli ufite inkomoko mu Rwanda Judith Heard wahise nawe ajya ku mbuga nkoranyambaga amugira inama yo kwirinda kwinjira mu bibazo byabashakanye kuko we atarubaka na rimwe.

Judith Heard yabwiye Sheebah ko uburiganya buba buri munsi ariko uburyo bukemurwamo nibwo bwakabaye ingenzi.

Yanditse ati: "Mukundwa, uramutse ushatse uzumva ko ibyo bitabaho gusa ku bantu bakora cyane cyangwa bakomeye, bibaho buri munsi ndetse no ku muntu uwo ari we wese ariko ni uburyo dukemura iki kibazo nibwo bw’ingenzi"

Judith Heard yashakanye na Richard Heard mu 2003 baratandukana muri 2014. Ni nyina w’abana 3, Brandon Richard Heard , Branda Jolie Heard , na Briana Bella Heard.

Judith Heard yagiriye Sheebah inama yo kwirinda kwinjira mu bibazo byabashakanye kuko we atarubaka na rimwe.


Sheebah Karungi yibasiwe n’abakoresha imbuga muri Uganda bamubwira ko nawe yacaga inyuma abasore bakundanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO