Judith Umugore wa safi yanze kubihisha avuga akari imurori ku mubano we n’umugabo we

Mu myaka hafi ibiri ishize, hirya no hino havuzwe ibitandukanye ku mubano wa Safi Madiba na Judith Niyonizera. Ni ibintu byatumye n’ubu benshi bakiri kwibaza iby’umubano wabo.
Nyuma y’igihe Safi Madiba atangaje ko yatandukanye burundu na Judith Niyonizera basezeranye imbere y’amategeko, Uyu mugore yavuye imuzi iby’itandukana ryabo mu gihe we yari yaririnze kugira icyo abivugaho.
Bigitangira mu mwaka wa 2020 ubwo umuhanzi Safi Madiba ubarizwa muri Canada yatangazaga ko yatandukanye n’umugore we, Judith Niyonizera icyo gihe wari i Kigali yahamije ko Safi abeshya ahubwo ko akiri umugabo we ndetse akinambaye impeta yamwambitse.
Kuri ubu buri wese mu bakunzi b’uyu muryango n’abakurikira iby’imyidagaduro mu Rwanda bibazaga icyaba cyarateye umubano mubi uri hagati ya Safi na Judith.
Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’imwe muri shene ya youtube mu Rwanda yitwa Isimbi Tv, Judith yabanje kwikoma Safi Madiba ukunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku mubano wabo.
Yagize ati “Ubundi umugabo aba ari umugabo, niyo bamubeshyera aricecekera, nta mugabo ukwiye kujya mu itangazamakuru ngo avuge ibye n’umugore we.”
Gusa Judith yasubizaga ibyavuzwe na Safi mu kiganiro yagiranye na Flash TV aho yavuze ko yari amaze umwaka n’amezi atandatu atandukanye n’uyu mugore.
Safi yagize ati “Tariki 10 Mata 2020 twatandukanye nabi, mu 2021 navuye aho ntuye njya kumureba ngo dufate gatanya arabyanga. Umunyamategeko wanjye yambwiye ko namwihorera kuko bifite uko urukiko ruzabikemura.”
Safi Madiba yahishuye ko ubwo yafataga icyemezo cyo kutazongera kuvugisha uwari umugore we byatewe n’uko yamubwiye ko azamwangiriza izina.
Uyu muhanzi yasabye Judith Niyonizera kumushyirira izina hasi amwiyama kutazongera kumuvuga mu itangazamakuru ukundi. Mu rwego rwo kumvikanisha ko adaheruka uwari umugore we.
Safi Madiba yagize ati “Njye ibintu bya Judith mbibona kuri youtube nkuko buri wese abibona, ntabwo muheruka kandi na we ntamperuka.”
Judith yavuze ko ubwo bageraga muri Canada nyuma y’igihe gito yatangiye kugirana ibibazo na Safi Madiba, ahitamo kujya abiganiriza umugabo wari inshuti yabo.
Niyonizera yahishuye ibyari bimaze igihe bivugwa ko baba baratandukanyijwe n’uko yakingiranye Safi Madiba akamuraza mu modoka, icyakora ahakana ko atigeze amwicisha imbeho.
Yagize ati “Namuraje mu rubura se ko yari mu modoka? None se ko zigira ubushyuhe yahuriye he n’imbeho.”
Ibi ngo byaje bitewe n’akabazo gato bari bafitanye, Niyonizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho Safi Madiba asohoka mu nzu ajya mu modoka hanze asiga umugore aryamye.
Yakomeje agira ati: “Naricuye mbura umuntu, ndebye hanze mubona mu modoka ndabyuka njya kumureba nsanga ari kuvugana na mubyara we, nanjye turavugana.
Icyakora kuko nari mfite umujinya wa bya bindi tutumvikanyeho ngarutse nahise mfunga umuryango kugira ngo naza akomange nkanguke tubanze dukemure ibyo twari tutarasoza.”
Uyu mugore yavuze ko ubwo Safi Madiba yakomangaga yanze kujya kumukingurira, hashize umwanya agiye gukingura asanga undi yamaze kugenda.
Safi Madiba ngo yagiye gucumbika kuri ya nshuti yabo ndetse ahita afata icyemezo cyo kutazasubira mu rugo.
Niyonizera Judith avuga ko ajyana na Safi muri Canada yari atwite gusa nyuma yaje kujya kwa muganga kuko yumvaga atangiye kugira ibibazo, bamubwira ko basanze inda ye itari gukura asabwa n’abaganga kuyikuramo.
Avuga ko nyuma y’ibyo Safi atongeye kumuvugisha ahubwo yahisemo gufunga nimero ye ya telefone kuburyo Judith atari kongera kumuhamagara ngo bikunde ukundi.
Ati “Igihe cyose nari ndwaye Safi ntiyigeze angeraho ariko ndabizi barabimubwiraga.”
Icyakora ku rundi ruhande Safi Madiba wari wasize iwe ikarita imwemerera gutura muri Canada yongeye guhamagara umugore we ayimusaba.
Nyuma yo kutumvikana ku kuyimuha ku neza, byabaye ngombwa ko biyambaza inshuti zabo ariko nazo zinanirwa gukemura ikibazo cyari gihari ndetse n’ikarita arayimwa.
Niyonizera wari umaze kubona ko umugabo we atagishaka ko bavugana, avuga ko yafashe ikarita ye ayijyana ku biro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Aha yagize ati “Safi Madiba abifashijwemo na wa mugabo wamujyanye, yageze aho yiyambaza inzego zishinzwe umutekano avuga ibintu byinshi bishingiye ku kuba nari namutwariye ikarita, mfata icyemezo nyijyana ku biro by’abinjira n’abasohoka.”
Ubwo batandukanaga, Niyonizera yavuze ko Safi Madiba yamubwiye ko atifuza no kongera kumubona ndetse ko nta n’aho bazongera guhurira.
Icyakora siko byagenze kuko mu 2021, uyu mugore wari warimukiye mu gace Safi Madiba yari atuyemo, baje guhura batabiteguye bahana gahunda yo kongera kujya basurana.
“Twarahuye turaganira, twemeranya ko twajya twongera gusurana tukaganira. Iki gihe ni njye wamusuye bwa mbere, hanyuma na we atangira kujya aza kundeba mu rugo.”
Niyonizera ahamya ko bakomeje kugenderana kugeza ubwo bongeye kugirana ibibazo mu mpera z’umwaka ushize.
Avuga kuri ibi bibazo, yagize ati “Rimwe yaje kunsura mu rugo mfite umushyitsi, dufata icyemezo cyo kujyana muri Hotel.
Aha twahamaze iminsi ndetse twemeranya ko tugiye kubana mu kazi. Uwo munsi nibwo namwumvise kuri telefone ari kuvuga ibintu bitanshimishije, duhita twongera turashwana.”
Nyuma yo kutabasha kongera kumvikana, Niyonizera avuga ko Safi Madiba yagiye gushaka abanyamategeko bamufasha gushaka gatanya ariko birangira bijemo kidobya.
Niyonizera yavuze ko ubwo yahamagarwaga n’abanyamategeko bari batangiye gukurikirana ikibazo cya Safi Madiba wifuzaga gatanya, yabahaye ibimenyetso by’uko bari bari kumwe mu minsi mike yari ishize bituma ibya gatanya bipfa bityo kuko uyu muhanzi yari yababwiye ko haciyemo umwaka urenga adahura n’umugore we.
Judith hamwe na Safi.