Judith wajyanye Safi muri Canada yagarutse mu Rwanda amusigayo

Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba bakaza gutandukana yagarutse mu Rwanda nyuma yaho ajyaniye Safi muri Canada bagatandukanirayo.

Mugihe gishize nibwo umuhanzi Niyibikora Safi Madiba yemeje amakuru yuko yatandukanye n’umugore we Niyonizera Judith basezeranye kubana akaramata ku wa 1 Ukwakira 2017.

Safi Madiba n’umugore we Judithe Niyonizera bageze muri Canada ku wa 16 Gashyantare 2020, ubwo bari bavuye muri Tanzania aho banyuze baturutse I Kigali.

Mukugera muri kiriya gihugu cyo ku mugabane wa Amerika byaje kuzamo ibibazo ku mubano wabo bituma batandukana bapfuye ‘Stress.’

Amakuru yizewe agera kuri Genesisbizz avuga ko uyu mugore ari mu Rwanda nubwo hataramenyekana impamvu y’ibyamuzanye.

Umwe mu nshuti ze zahafi yavuze ko ahari koko. Ati “Nibyo koko ubu uwahoze ari umugore wa Safi ari mu Rwanda, hari byinshi byamuzanye buriya muzagenda mubimenya gake gake.”

Ubwo bajyaga Canada Safi yavuze ko yagiye bitewe n’impamvu z’akazi ariko hari bamwe mu nshuti ze bavuze ko yagiye ajyanye n’umugore we usanzwe afite ubwenegihugu bwa Canada ndetse ari naho atuye. Judith yagarutse mu Rwanda mugihe Safi we ariho akiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO