Jules Sentore agiye kwitabira ibitaramo bikomeye bizamara amezi 2 azenguruka I Burayi

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda kubera gukora umuziki Gakondo kandi akiri muto ariwe Jules Sentore yamaze gutangaza ko arimo kwitegura kwerekeza I Burayi gukora ibitaramo yise Gakondo yacu aho bizamara amezi abiri.

Biteganyijwe ko Jules Sentore azerekeza i Burayi guhera taliki ya Mbere Ukwakira 2022 aho azagaruka mu Rwanda kuwa 30 Ugushyingo 2022, ndetse muri iki gihee cyose azaba arimo kuzenguruka akazataha tariki 30 Ugushyingo 2022 amezi abiri azenguruka mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.

Biravugwa ko Jules Sentore imyiteguro ayigeze kure ndetse ari mu biganiro n’itsinda ry’abari kubategurira ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzi yatangaje amakuru y’uru rugendo nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo nshya yise ‘Hinga amasaka.

Hinga amasaka ni indirimbo nshya y’umuhanzi Jules Sentore

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO