Jules Sentore na Buravan bakoranye indirimbo ya Gakondo - VIDEO

Jules Sentore umenyereye mu njyana ya gakondo yasohoye indirimbo nshya yise “Ni Rwogere” yafatanyije na Yvan Buravan we uzwi byumwihariko mu njyana ya RnB.

Jules Sentore zimwe mu ndirimbo yaherukaga gusohora harimo yitwa “Urera yafatanyije na Yvan Ngenzi, Nyiramubande nayo yakoranye na Ntazinda Marcel, Agafoto, Dimba hasi n’izindi.”

Izo ndirimbo ubu yongeyeho indi nshya yise Ni Rwogere yafatanyije na Yvan Buravan.
Iyi ndirimbo nshya ya Jules bayiririmbye mu njyana ya gakondo ndetse berekana n’imbyino gakondo z’Abanyarwanda.

Igitero cya mbere Sentore aba aririmba agira ati “Rwahuje Data na Mama Rurasendera Intwari ndaseruka Urwo mbabwira Nirwo rudutera kwanda Rugwa neza kandi cyane Rutemba ituze. Ntacyo warunganya ndabarahiye Aho ruri ntihab’umwaga Bahungu turuvuge imyato Bakobwa turuhe impundu Yeee rutemba ituze.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Made Beats, amashusho yo akorwa na Bob Chris Raheem.


Indirimbo yabo bayise Ni Rwogere

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO