Jules Ulimwengu ntiyemerewe gukinira Rayon Sports

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu wari umaze igihe kinini mu Bushimwa, yagarutse mu Rwanda muri ikipe ya Rayon Sports ariko ubu ntabwo aremererwa gukinira iyi kipe kubera ntabyangobwa arahabwa.

Jules Ulimwengu wari umaze amezi agera kuri atanu ari muri ikipe yo mu Gihugu cy’ubushimwa yitwa ’Shaanxi Chang’an’ kuri ubu yagarutse mu Rwanda kubera ikibazo cy’icyorezo kiri muri icyo gihugu .

Jules Ulimwengu kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama nibwo yamenye ko atazakinira ikipe ya Rayon Sports kubera nta (Licence) yo kuyikinira afite.

Perezida w’ikipe Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yihanganishije abafana n’abakunzi ba Rayon Sports abamenyeshako Jules Ulimwengu Atemerewe kubakinira kubera ikibazo cy’ibyangobwa atari yabona kandi ko hari ibigikurikiramwa.

Ikipe ya Rayon Sports itarijyeze y’itabira imikino y’igikombe cy’intwari kuri iki cyumweru irakina umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Kgali kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu buryo bwo kuguma mu murongo wa shampiyona.


Jules Ulimwengu ntabwo aremererwa kuba yakinira Rayon Sports

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO