Sinabaye umukozi wa Oda Paccy, twari abavandimwe-Junior M

Ubwo umuhanzikazi Oda Paccy yamurikaga ‘Ladies Empire’ yerekanye umu-Producer mushya utari Junior Multisystem bari basanzwe bakorana. Junior we avuga ko atari umukozi we ahubwo bakoranaga mu buryo bwa kivandimwe.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Oda Paccy yashinze studio nshya yari yise ‘Empire Records’ yakoreraga iwe mu rugo. Icyo gihe yerekanye Producer Junior Multisystem nk’uwo bazajya bakorana.

Muri Mutarama 2020 Oda Paccy yimuye Studio ye anahindura izina iva kuri ‘Empire Records’ ihinduka ‘Ladies Empire.’

Ubwo yayimurikaga hamwe n’ibindi bikorwa bazajya bakora yerekanye n’abakozi bashya bazakorana biyongereyemo Muyoboke Alex ndetse na Producer mushya utarubaka izina muri muzika Nyarwanda.

Mu bari basanzwe bakorana na Oda Paccy mbere batagaragaye mu bashya yerekanye kuri uwo munsi harimo Junior Multisystem n’undi muhanzikazi witwa Vanessa wari mushya.

Genesisbizz yaganiriye na Junior Multisystem asobanura niba agikorana na Oda Paccy cyangwa niba yaragiye mu y’indi Studio. Ibi byaturutse ku ndirimbo yakoreye Queen Cha, ayikorera muri Studio ya The Mane bikekwa ko yaba ariho asigaye akorera.

Junior avuga ko nubu ashaka gukorera indirimbo muri Studio ya Oda Paccy yagenda agakora ntakibazo.

Ati “Oda twakoranaga kivandimwe, ntabwo namukoreraga nk’umukozi ahubwo uwo yaberetse afungura Studio niwe mukozi.”

Oda Paccy nawe yunze mu ijambo rya Junior avugo ko atigeze aba umukozi we ahubwo ko bakoranaga nk’abavandimwe.

Ati “Junior ni umuntu wacu kandi natwe turi abe, muri Ladies Empire ni mu rugo igihe cyose arisanga bitewe n’ibikorwa afite yaza agakora rwose ntakibazo kuko ntiyari umukozi ahubwo yari umuvandimwe.”


Bombi bavuga ko bakoranaga kivandimwe


Junior Multisystem avuga ko atari umukozi wa Oda Paccy bitewe n’uburyo bakoranaga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO