Justin Bieber ni umwe mu biyambajwe kugirango azataramire abazaza mu kiriyo cya TakeOff

Umuhanzi Justin Beiber ni umwe mu bazatarama mu kiriyo cya TakeOff uherutse kwitaba Imana mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Umuhanzi Justin Bieber niwe muhanzi watangajwe bwa mbere nk’umwe mu bazitabira ikiriyo cya TakeOff ndetse ibi bitangajwe mu gihe uyu muhanzi aherutse guhagarika ibitaramo yateganyaga gukorera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Ikiriyo cya TakeOff bivugwa ko kizahuruza abantu barenga 21,000 muri State Farm Arena mu mujyi wa Atlanta ndetse iki kiriyo giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022.

Umuhanzi TakeOff yitabye Imana kuwa 01 Ugushingo 2022 aho yarashwe amasasu bivugwa ko uwamurashe ngo bari babanje kugirana amakimbirane akomeye ndetse ngo yarashwe mu mutwe no bindi bice by’umubiri maze bituma yitaba Imana.

Umuhanzi Justin Beiber niwe muhanzi watangajwe bwa mbere mu bazataramira abazitabira ikiriyo cya TakeOff uherutse kwitaba Imana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO