KENYA:Birababaje umugabo w’imyaka 34 y’amavuko yishe Nyina umubyara amuziza ko atamuhaye ibiryo bihagije

Mu cyaro cyitwa Kisii cyo mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 34 y’amavuko wishe Nyina umubyara amuziza ko atamuhaye ibiryo ngo arye ahage bituma amwambura ubuzima.
Muri iyi nkuru yahagaritse imitima ya benshi byavuzwe ko uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko ko yafashe Nyina umubyara w’imyaka 74 birangira amwambuye ubuzima aho ngo bapfuye ko atamuhaye ibiryo bihagije.
Bivugwa ko uyu mugabo ngo yifuje kurya ibiribwa by’abandi bavandimwe be ndetse ngo bituma habamo ubwumvikane buke bituma uyu mugabo yangiwe kurya ibiryo byose nk’uko yabyifuzaga maze birangira akubise umubyeyi we umuhoro hafi y’umutwe ahita amwambura ubuzima.
Uyu mubyeyi ngo yabujije uyu umuhungu we kurya ibiryo by’abandi bavandimwe be kuko yamusabaga gutekereza ko nabo ari abantu nuko bituma uyu mugabo ahitamo kwica umubyeyi we.
Kugeza ubu abatangabuhamya batandukanye n’abandi bagize umuryango we batanze ubuhamya bavuga ko kugeza ubu uyu mugabo nyuma yo gukora iki cyaha ngo yahise ahunga.