KENYA:Burya yigizaga nkana! Raila Odinga atsinzwe nta nteguza ndetse ubusabe bwe buteshejwe agaciro izuba riva

Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya rwamaze gutesha agaciro ikirego bwana Raila Odinga yatanze kijyanye n’ibyavuye mu matora aho kuri ubu icyemezo cy’uru rukiko kivuga ko Bwana William Ruto yatsinze amatora kandi akaba yaragenze neza.

Umuyobozi mukuru w’urukiko rw’ikirenga ariwe Martha Koome yemeje ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro ndetse akaba nta buriganya yabayemo.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego Raila Odinga yatanze nta shingiro zifite ndetse urukiko rwaboneyeho guhamya ko bwana William Ruto yatsinze amatora nta buriganya bubayemo.

Kuri ubu inzego z’umutekano mu gihugu cya Kenya ziri maso kugirango bwana Raila Odinga n’abarwanashyaka be badateza imyivumbagatanyo.

Odinga n’abarwanashyaka be batangaje ko mu minsi iri imbere baratangaza umwanzuro wabo ujyanye n’ibigiye gukurikiraho.

Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’uruhande rwa Raila Odinga bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.

William Ruto w’imyaka 55 ni we watorewe kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya atsindiye ku majwi 50.49% naho Raila Odinga bari bahanganye agira 48.85%.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO