Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Umuhanzi wahoze ari icyamamare mu gihugu cya Kenya mu gukora indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana ariwe Daddy Owen yagize cyo atangaza ku byavuzwe n’umunyarwenya ukomeye muri Kenya Bwana Eric Omondi nyuma yo kwibasira bikomeye abahoze bakora umuziki wa Gospel ariko bakaza kubihagarika bakajya mu muziki w’Isi.
Umunyarwenya Omondi yibasiye bikomeye abahanzi bahoze bakora umuziki wa Gospel ariko bakaza kuyoboka Secular ndetse avuga ko bamwe muri bo basigaye barishoye mu ngeso mbi zerekeye ubusambanyi n’ibindi.
Uyu munyarwenya mu mashusho yashyize hanze yatangaje ko abo bose bahoze baririmbira Imana ariko bakaza kubivamo ngo bakwiye kongera kuyigarukira ndetse bagatakamba bikomeye kugirango ibagirirre ikigongwe dore ko abenshi avuga ko batakirangwaho imirimo myiza.
Uyu munyarwenya Omondi yatangaje ko abantu bose bateye umugongo Gospel kandi barakoreraga Imana badateze kuzongera kuba ibyamamare nk’uko byahoze mu gihe badafashe umwanzuro wo kuyigarukira ngo bongere bayihimbaze.
Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’uyu munyarwenya umwe mu bahoze ari ibyamamare muri Gospel mu myaka yo hambere bwana Daddy Owen yagize nawe byinshi ahita atangaza.
Mu magambo ye yatangiye avuga ko atagiye kurwanya bwana Omondi ndetse yahamije ko byinshi yatangaje ari ukuri ndetse ahamya kobenshi mu baririmbyi ba Gospel badakwiye kugira urwitwazo bazana.
yakoeje agira ati:Bamwe mu bantu yavuze rwose bwakwiye kugarukira Imana ndetse nanjye ndimo.
Dukwiye kongera gukora mu buryo twahoze dukoramo ndetse tukongera gushyira hanze ibihangano byishi bya Gospel,dukwiye rwose kumva ko ibihangano bya Gospel bifasha benshi ndetse abantu benshi bahindurwa nabyo.
Uyu muhanzi Daddy icyakora yakomeje avuga ko hari abahanzi bamwe na bamwe nawe yumvise agahamya ko yahise atungurwa bijyanye n’ibyo azi bakunze kuyuramo mu bihe bitandukanye.
Icyakora mu byo yatangaje Daddy Owen yibukije umunyarwenya Omondi ko nubwo ibyo yatangaje byinshi byari byo ariko yakomeje amwibutsa ko bitari ngombwa kuvuga amazina y’abahanzi ahubwo yagombaga kuvuga ibitagenda maze uwo bigize aho bikora agahinduka ku giti cye.