KENYA: Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta yanenze bikomeye urukiko ku mwanzuro wafatiwe Raila Odinga

Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta yumvikanye anenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bwa nyakubahwa Raila Odinga watangaje ko amatora yabayemo uburiganya.

N’ubwa mbere Perezida Uhuru yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize, ndetse uyu mugabo ntabwo yigeze agaragara yishimira intsinzi ya William Ruto wari umwungiriza we ubwo yari akiri ku ntebe y’ubutegetsi.

Byagaragaye ko Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na visi perezida we Ruto.

Mu magambo ye Uhuru Kenyatta yagize ati: “Kuko demokarasi ari urugendo rukomeje ndasaba igihugu kubaha inzego zibyaye abategetsi bacu bashya…Ndasaba kandi abaturage ko buri gihe bahora bazigenzura kuko izi ari inshingano za buri muturage wa Kenya.”

Yakomeje yibaza niba Urukiko rw’Ikirenga rwarakoze uko bikwiye kuva mu myaka ishize. Mu 2017 uru rukiko rwatesheje agaciro intsinzi ya Kenyatta ubwe.

Yagize ati: “Ese inzego zacu zishobora guca urubanza gutya mu matora amwe nyuma zigaca urundi kuriya mu yandi matora hatabayeho kubigenzura?


“Ndasaba Abanyakenya gukomeza kuba maso kandi mu by’ukuri bagakomeza kubaza inzego ibyo zishinzwe.”

Ubwo yajyaga ku butegetsi byavuzwe ko Uhuru Kenyatta bivugwa ko yumvikanye na visi perezida we William Ruto ko azamushyigikira akamusimbura manda ye irangiye gusa kuri iyi nshuro bisa naho byahinduye isura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO