KENYA:Polisi yataye muri yombi abasore babiri bahaze agatama bagatangira guha inzoga umwana w’imyaka 3

Hari amashusho yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasore babiri bo mu gihugu cya Kenya bari basinze maze batangira guha inzoga umwana w’imyaka 3 y’amavuko ndetse ibi ntabwo byihanganiwe n’inzego z’abashinzwe umutekano.

Byavuzwe ko ibi byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 25 Ukuboza 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli.

Inzego z’abashinzwe umutekano zatangaje ko aba basore babiri ngo bari basinze ubwo bari bagiye kunywa mu birori by’inshuti yabo maze ngo batangira guha inzoga umwana w’imyaka 3 y’amavuko.

Kuri ubu aba bombi bamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’iki gihugu ndetse kugeza ubu ni icyaha gikomeye muri Kenya kunywesha inzoga umwana ukiri muto.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO