KENYA:Uhuru Kenyatta yatangaje ko adateze gutera umugongo Politiki

Uwahoze ari perezida wa Kenya bwana Uhuru Kenyatta yatangaje ko nta na rimwe ateze kuzatera umugongo ibijyanye na Politiki muri Kenya ndetse bamwe bahise batangaza ko bisa no guhangana na bwana William Ruto kuri ubu uyobora iki gihugu.

Kenyatta yabitangaje ku cyumweru ubwo yari yitabiriye inama yahuzaga abo mu ishyaka rye rya Jubilee party.

Bwana Kenyatta yatangaje ibi ndetse ngo asa n’uwarakaye ndetse iki gihe yabivuze ari kumwe n’inkoramutima ze mu ishyaka rye harimo bwana David Murathe na Jeremiah Kioni.

Akimara gutangaza ibi bamwe bavuze ko asa nutangije intambara y’ibitekerezo kuri mugenzi we William Ruto.

Kugeza ubu ntabwo bizwi niba uyu mugabo ateganya kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu gusa nanone yakunze kugaragaza ibitekerezo bishyigikira bwana Odinga ubwo yatsindwaga na Nyakubahwa Ruto.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO