KENYA:Umugabo wiyise Yezu yatangiye guhinda umushyitsi nyuma yo kubwirwa ko azabambwa

Mu guhugu cya Kenya harimo kuvugwa inkuru y’umugabo uherutse gutangaza ko ari Yezu Kristu (Yesu Kristo)wagarutse gucungura abantu kugirango bakizwe ndetse kugeza ubu nyuma yo kubwirwa ko azabambwa kugirango abaturage barebe ko azazuka byatumye atangira guhinda umushyitsi kubera ubwoba.
Inkuru y’uyu mugabo ukomeje kwiyita Yezu yatangiye kuvugwa cyane muri iki cyumweru icyakora yaboneyeho atangaza ko ubuzima bwe ngo buri mu makuba nyuma yo kubwirwa ko bizageza ku munsi wa Pasika yarabambwe maze abaturage bakareba niba ashobora kuzuka.
Aya makuru kuva yamenyekana byaciye igikuba mu baturage ba Kenya batangira kwibaza uburyo umuntu ashobora gutinyuka kwiyita yezu ndetse ibi byatumye Police
itangira kubikoraho iperereza.
Uyu mugabo kugeza ubu ntabwo yigeze atangaza amazina ye gusa akomeje kugendagenda ku mihanda muri Kenya abwira abantu ko ariwe Yezu Kristu wagarutse gucungura benshi barembejwe n’ibyaha.
Nyuma yo gutangaza ibi kandi hari bamwe mu banyamadini batangiye kuvuga ko aje kubayobya mu myemerere yabo ndetse bahise batangira kuvuga ko bagomba kumubamba kugirango barebe ko azazuka kuri Pasika nk’uko na yezu Kristu byagenze.
Uyu mugabo yakomeje kuvuga ko ari intumwa yoherejwe n’Imana kugirango arokore isi gusa yaboneyeho kubwira abantu ko afite ubwoba kuko hari abaturage bifuza kumugirira nabi ngo bamubambe ndetse yahise atangaza ko afite ubwoba bwinshi bwo kugirirwa nabi.