KENYA: Umugabo yashwekuye arabasiga yegukana umudari wa zahabu mu mikino ya Commonwealth

Ferdinand Omanyala ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya aho yabashije kwegukana umudari wa zahabu mu mikino ya Commonwealth mu gice cyo gusiganwa ku maguru muri metero 100.

Ubusanzwe ntabwo byaherukaga kubona igihugu cya Kenya gihatanye cyane mu gusiganwa muri metero 100 gusa bwana Ferdinand yabashije gusiga bagenzi be bose bari bahatanye maze aza ku mwanya wa mbere bituma yegukana umudari wa zahabu mu mikino ya Commonwealth Games irimo kubera mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu mugabo yabashije gushwekura akoresha igihe kingana n’amasegonda 10.02 ndetse yaje gukurikirwa n’umugabo ukomoka mu gihugu cya afurika y’Epfo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO