KENYA: Umugenzi yatabarukiye mu ndege yavaga New York yerekeza i Nairobi

Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere yitwa Kenya Airways yamaze kwemeza amakuru avuga ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi.

Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu nyakwigendera yari asanzwe afite ubundi burwayi butamworoheye.

Nyuma yo gufatwa n’uburwayi mu ndege akaza kurushaho kuremba hiyambajwe itsinda ry’ubutabazi aho ryategetse ko iyi ndege ihindura icyerekezo igitaraganya biza gutuma igwa i Casablanca muri Maroke (Morocco) gusa n’ubundi biba iby’ubusa aranga uwo mugenzi yitaba Imana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO