KENYA: Umugore arashinjwa kuroga umwana yibyariye kugirango ajye gukora ubuyaya muri Saudi Arabia

Mu gace kitwa Muranga biravugwa ko hari umugore ukurikiranyweho kuroga umwana yibyariye ndetse akamwica agamije kujya gukora ubuyaya mu gihugu cya Saudi Arabia.
Nk’uko Polisi yo muri aka gace yabitangaje bivugwa ko uyu mugore yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kuroga umwana yibyariye kugirango abashe kujya mu gihugu cya Saudi Arabia gukora ubuyaya.
Hari ikinyamakuru cyitwa The Nation cyatangaje ko uyu mugore ngo yaba yarakoze iki cyaha cyo kwihekura hagati y’italiki 6 na 7 Ugushyingo 2022.
Kuwa 16 Ugushyingo ngo nibwo uyu mugore yagombaga kurira indege akerekeza muri Saudi Arabia ariko ngo byabaye ngombwa ko abanza kwambura umwana we ubuzima kugirango ajye muri iki gihugu gukora ubuyaya.
Kugeza ubu bivugwa ko nyuma yo kubona aka kazi ngo uyu mugore yasabye umugabo we ko yamufasha kuzasigarana umwana w’umukobwa babyaranye ariko umugabo ngo arabyanga bituma uyu mugore ahitamo guhitana umwana we.