KENYA: Umugore wa Uhuru Kenyatta yemeye kubandwa habona yanga gusuhuza Visi-President w’iki gihugu

Ku manywa y’ihangu umugore wa perezida wa Kenya ariwe Margaret Kenyatta yanze gusuhuza Visi-President ariwe William Ruto n’umugore we Rachel.

Kuri uyu wa gatatu ubwo mu gihugu cya Kenya hizihizwaga umunsi mukuru witwa Madaraka nibwo uyu mugore wa Uhuru Kenyatta yanze gusuhuza Visi-President n’umugore we.

Ubwo Margaret yageraga mu busitani buzwi nka Uhuru Gardens mu mujyi wa Nairobi ari naho ibirori byabereye, yanze gusuhuza Ruto n’umugore we, gusa yahisemo gusuhuza abandi banyacyubahiro bakomeye bari bari aho harimo na Perezida wa Siera Leonie n’umufasha we.

Ibi byahise bishimangira ko Perezida Uhuru Kenyatta n’umwungiriza we William Ruto umubano utifashe neza dore ko hakomeje kuvugwa amakimbirane hagati y’aba bombi.

William Ruto akomeje gahunda ye yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu aho amatora ateganyijwe muri Kanama.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO