KENYA:Umuturage yagiye gutora umukuru w’igihugu yambaye isume

Mu gihu cya Kenya abaturage baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho ibiro by’itora byafunguye mu gitondo cya kare gusa biza gutungurana ubwo umuturage yaje gutora akenyeye isume.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama, mu gihugu cya Kenya abaturage baramukiye mu matora y’umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta urimo gusoza Manda ye ya kabiri.

Mu mafoto yaciye ibintu henshi ku mbuga nkoranyambaga ni ifoto yagaragazaga umusore ukomoka mu gihugu cya Kenya wagiye gutora yambaye isume.

Bivugwa ko uyu musore yavuye mu bwogero yacyerewe cyane bituma akomereza kuri site y’itora yiyambariye isume.

Uyu musore ntiyavuzwe amazina cyangwa aho yatoreye gusa ari gucicikana henshi kubera uko yitabiriye iki gikorwa cy’ingenzi agaragara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO