KENYA:Undi muntu wari muri komisiyo y’amatora nawe yamaze kwicwa

Magingo aya polisi yo mu gihugu cya Kenya yamaze gutangaza ko undi muntu wa kabiri wari ushinzwe amatora nawe yamaze kwicwa ndetse ibi bije nyuma y’intsinzi ya William Ruto wamaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Geoffrey Gitobu yituye hasi agahita apfa ndetse uyu mugabo yari nawe muri komisiyo y’amatora.

Byatangajwe ko ubwo uyu mugabo yarimo kuvurwa mu bitaro biri mu mujyi witwa Nanyuki muri Kenya gusa ntabwo yabashije kubaho kuko yahise ahasiga ubuzima.

Urupfu rwa Gitobu rukurikiye urw’undi na we wari ushinzwe amatora muri kamwe mu turere tugize umurwa mukuru Nairobi bivugwa ko yakorewe iyicarubozo nyuma akaza kwicwa.

Magingo aya hakomeje kwibazwa byinshi ku mfu ebyiri z’aba bagabo ndetse bikomeje guteza urujijo rukomeye muri rubanda aho bamwe bakomeje gutunga agatoki abarwanashyaka ba bwana Raila Odinga ko aribo baba bihishe inyuma y’imfu z’aba bagabo babiri kubera ko uyu mugabo yongeye kunanirwa gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu ibintu amaze imyaka n’imyaniko ashaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO