KENYA: Uwahoze acuruza inkoko bwana Willam Ruto akomeje kwanikira Raila Odinga mu matora

Magingo aya ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa mu gihugu cya Kenya bikomeje kwandika ko bwana William Ruto ngo akomeje gusiga mu majwi mugenzi we Raila Odinga bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu aho bagomba kwishakamo uzasimbura Uhulu Kenyatta urangije manda ye ya Kabiri.

Bwana William Ruto ahagarariye ishyaka ryitwa Kenya Kwanza ndetse kuri ubu biravugwa ko afite amajwi 52,3 mu majwi amaze kubarwa.

Abaturage ba Kenya bagera kuri 57% ntabwo babashije kwiyandikisha kugirango bagire uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu gusa nanone hari impungenge zikomeye abenshi batekereza ko hashobora kuzaboneka imvururu zikomeye zizakurikira aya matora.

Uyu mugabo William Ruto abenshi mu baturage b’igihugu cya Kenya bamufatiraho urugero rukomeye bijyanye nuko yabaye mu buzima bubi kuburyo abakene benshi bizeye uyu mugabo ko azabakura ku cyavu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO