KENYA:William Ruto yasabye abaturage gutakambira Imana kugirango imvura igwe

Perezida wa Kenya bwana William Ruto yasabye Abanya Kenya gukora amasengesho kugirango imvura ibashe kugwa dore ko bamaze igihe bahura n’izuba rikomeye kugeza aho imvura ikomeje kubura.

Hashize igihe kitari gito muri Kenya hari amapfa kubera ikibazo cy’ibura ry’imvura kugeza ubu muri iki gihugu harimo kuvugwa ikibazo cy’amapfa ndetse byatumye kuwa kabiri w’iki cy’umweru Perezida Ruto yasabye ko habaho amasengesho kugirango Imana ifashe iki gihugu kuva muri ibi bihe.

Bwana Ruto yasabye abaturage ko habaho amasengesho ubwo yari mu gace ka Nakuru ndetse ni agace gaherereye mu birometero 100 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Kugeza ubu kandi mu gihugu cya Kenya bivugwa ko ubukungu bwabo bushingiye cyane ku bihe byiza ndetse iyo imvura iguye bifasha cyane ubukungu bwabo.

Kenya n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’i Burasirazuba byakomeje guhura n’ibibazo by’amapfa bikomeye ndetse niyo mpamvu bwana Ruto yafashe umwanzuro wo gusaba abaturage kugirango basengere iki gihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO