KENYA:Yakubiswe nkiz’akabwana kugeza atabarutse azize gusambanya umukecuru rukukuri w’imyaka 100

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 22 y’amavuko wakubiswe n’abaturage bikaza kumuviramo urupfu nyuma yo gufata ku ngufu umucyecuru w’imyaka 100.

Magingo aya hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku Isi hagenda havugwa ikibazo gikomeye kijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse ni kenshi abayobozi badahwema gukangurira abantu batandukanye kwirinda gufata ku ngufu umuntu runaka.

Gusa inkuru ibabaje ni uko mu gihugu cya Kenya havugwa inkuru y’umusore w’imyaka 22 y’amavuko wafashe ku ngufu umucyecuru bivugwa ko amubereye nyirakuru bigatuma abaturage barakara kugeza bamukubise bikomeye akaza kwitaba Imana azize inkoni.

Inkuru yabaye kimomo muri iki gitondo nk’uko igitangazamakuru cyitwa Citizen Tv Kenya cyabitangaje ngo umusore w’imyaka 22 y’amavuko yakoze amahano afata ku ngufu umucyecuru w’imyaka 100 aho ibi byabereye mu gace bita Kyen,mu gihugu cya kenya.

Bivugwa ko ubwo abaturage bamenyaga ibibereye mu cyaro cyitwa Karundori Village mu gake ka Kyeni ngo bahise barya karungu bakubita bikomeye uyu munyamahano kugeza ngo aho yaje kwicwa n’inkoni.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO