KENYA:bitunguranye umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yamaze kwitaba imana aho bikekwa ko yishwe

Polisi yo mu gihugu cya kenya yatangiye iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mugabo ndetse inzego z’abashinzwe umutekano zikomeje guhamya ko bwana Daniel Mbolu Musyoka yaba yishwe.
Polisi y’iki gihugu yatangaje ko umukozi wa komisiyo y’amatora muri iki gihugu witwa Daniel Musyoka yasanzwe yapfuye nyuma y’aho bikekwa ko bamwishe umurambo we ukajugunywa mu ishyamba ndetse ngo byagaragaye ko umubiri we wakorewe iyica rubozo mbere yo kumwica.
Mu ijoro ryo kuwa gatanu nibwo byatangajwe ko bwana Musyoka yaburiwe irengero ndetse ngo ntabwo yigeze yongera kuboneka kuko ngo ntabwo yanongeye kwitaba telefoni ye igendanwa.
Uyu mugabo byatangajwe ko nyuma yo kuburirwa irengero ngo yavugiye kuri Telefoni ye inshuro imwe ahagana saa tatu zijoro gusa ntabwo yabashije kugaruka mu biro bye.
Magingo aya Police ikomeje gukora iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu mugabo ndetse abenshi bakomeje gutekereza ko byaba bifitanye isano n’amatora y’umukuru w’igihugu aho yaje kwegukanwa na William Ruto ahigitse mugenzi we Raila Odinga.