KIKAC Music ibamo Danny Vumbi na Mico iri gushaka n’umukobwa wo gufasha

Inzu ifasha ifasha abahanzi ya Kikac Music ibarizwamo Danny Vumbi na Mico the igiye gusinyisha n’umukobwa binyuze mu irushanwa ryo kuririmba bise “The Next Diva.”

Iri rushanwa rya The Next Diva barishyizeho nyuma y’igihe kitari gito iyo nzu nta muhanzi w’umukobwa ifite, bakaba barasanze ari ngombwa ko bashaka izindi mpano nshya zo kuzamura.

Mu kiganiro na Genesisbizz Uhujimfura Jean Claude uhagarariye iyi Label yavuze ko bakeneye umukobwa gusa ngo kuko usanga ari abantu bakiri bake muri muzika Nyarwanda.

Ati “Umukobwa wese wiyumvamo ko impano afite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa agatangira gukorana na Kikac Music mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere aho azajya afasha gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho ndetse akanafashwa kuzimenyekanisha."

Yakomeje yibutsa abakobwa bazitabira The Next Diva ko ari atarakora indirimbo byibura ebyiri ariko bikaba byiza abaye nta n’imwe afite kuko bashaka kuzamura impano nshya gusa.

Claude kandi yatangaje ko nyuma yo kwakira amashusho y’abakobwa bazaba bahatana hazakurikiraho gutoranyamo abakobwa batandatu bazakomeza mu cyiciro cya nyuma giteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Kohereza amashusho kubifuza guhatana muri The Next Diva byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Kamena 2021 bikazarangira kuri 16 Kamena 2021 naho kuzatoranya umukobwa umwe uzaba yatoranyijwe muri batandatu bazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma bikazaba ku tariki ya 20 Kamena 2021.

Umukobwa wifuza kwitabira irushanwa rya The Next Diva asabwa kwifata amashusho atarengeje umunota umwe aririmba indirimbo ashaka, akayohereza kuri email ya KIKAC Music ariyo (kikaciltdorg@gmail.com ) n’imbuga nkoranyambaga zabo ariko kuri instagram (kikacmusicofficial) naho kuri facebook ikaba (Kikac Music).

Uyu mukobwa uzaza muri KIKAC ntabwo azaba ari uwa mbere kuko iyi Label ikiza yatangiranye n’uwitwa Gihozo Pacifique ariko aza kuyivamo bitewe n’impamvu ze bwite.

Uhujimfura Claude avuga ko bari bakeneye umukobwa muri KIKAC Music

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO