“KIKAC Ntishaka kwiyamamariza ku bababaye muri ibi bihe” Claude

Umuvugizi wa KIKAC Music Label ‘Uhujimfura Claude’ yemeza ko muri ibi bihe byo kwibuka batifuje kwiyamamariza cyane ku bababaye, ahubwo ko bahisemo kubikora bucece bakabigira ibyabo.

Uhujimfura Claude usanzwe uvugira inzu itunganya umuziki ya KIKAC aganira na Genesisbizz yatubwiye ko muri ibi bihe byo kwibuka hari abo bagenda bafasha uko bishoboye.

Yagize ati: “muri ibi bihe hari abo tugenda dufasha uko twishoboye, kuko tubikorera mu ibanga ryacu, dore ko twabitangiye mu cyumweru cyabanjirije iki cya COVID-19.”

Uhujimfura akomeza avuga ko kumenyekanisha ko ugiye gufasha hari ababifata nkaho uri kwiyamamariza ku bababaye, niyo mpamvu twahisemo kubiko mu ibanga, mu buryo bwacu.

Kuri ubu KIKAC Music Label irimo abahanzi babiri barimo Mico The Best ndetse na Danny Vumbi uherutse kuyinjiramo mu bihe bishize.

Mu rwego rwo kurushaho kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, iyi label yashyize hanze indirimbo ya Danny Vumbi afatanyije na Bruce Melody bayita ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Genesisbizz iganira na Danny Vumbi wanditse iyi ndirimbo akaza kwifashisha Bruce Melody, yavuze ko irimo ubutumwa buhumuriza kandi burema icyizere cy’ejo hazaza mu banyarwanda.
Danny Vumbi na Bruce Melody bahuje imbaraga mu ndirimbo yo kwibuka
Yagize ati: “Kwibuka twiyubaka ni indirimbo nakoranye na Bruce Melody, nk’abahanzi b’abanyarwanda twagize ibyago byo kugira amateka yabayemo Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ni inshingano zacu rero gutanga ubutumwa buhumuriza abanyarwanda bubaremamo icyizere cy’ejo hazaza kandi bufasha abarokotse gukomera no gukomeza guharanira kubaho.”

Iyi ndirimbo yo kwibuka ya Danny Vumbi na Bruce Melody amajwi yatunganyijwe na Bob Pro, naho video y’amagambo ayigize akorwa na Fayzo Pro.

Umva indirimbo ya Danny Vumbi na Bruce Melody bise ‘Kwibuka Twiyubaka’ hasi:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO