KIREHE:Umuhanzi Phocas ahishuye imishinga ye mishya ijyanye n’umuziki ateganya gukora

Phocas ni umuhanzi urimo k’uzamuka neza muri muzika yo guhimbaza no kuramya Imana

Uyu muhanzi wibera mu karere ka Kirehe avuga ko yatangiye kuririmba mumwaka wa 2013, ariko uburyo bwo gukora indirimbo Buramugora.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yakunzwe n’abatari bake yise TEGEREZA, yabwiye genesisbizz ko yiteguye gushyira hanze nizindi ndirimbo zizanyura imitima yabenshi.

Muri iyi ndirimbo Phocas aba yibutsa abantu gutekereza aho Imana yabakuye bityo bakamenyako bakwiriye kuyishimira.

Phocas yagize ati" Mu ndirimbo yanjye numvise nkwiriye kwibutsa abantu ko bakwibuka aho Imana yabakuye.

Yakomeje agira ati" buriya abantu bakunda kuvuga ko iburasirazuba ntabahanzi bahaba cyangwa bahaturuka ariko ubu ndahari, Kandi erega Hari n’inyenyeri yitwa Theo Bosebabireba nawe inaha Ni iwabo!

Uriya rero agaragara nk’igihamya kigaragaza ko ntaho Imana itagukura ntanaho itakugeza buri umwe wese akwiye gutegereza isaha y’Imana.

Phocas ni umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko mu ndirimbo ye yise TEGEREZA

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO