KNC yatangaje ko gutsindwa na Kiyovu byaba ari uguhemukira shampiyona y’umupira w’amaguru

Kakooza Nkuriza Charles umuyobozi wa Gasogi United amaze gutangaza ko gutsindwa n’ikipe ya Kiyovu Sports kuri we byaba ari nko guhemukira umupira w’amaguru mu Rwanda .

Ibi abitangaje nyuma y’uko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igiye kuba isubitswe kubera imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu.

Iyi shampiyona izongera gukinwa kuwa 15 Mata 2022 nyuma y’icyumweru cy’icyunamo aho mu Rwanda twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Iyi shampiyona rero igomba gusubukurwa ikipe ya Kiyovu Sports ihura n’ikipe ya Gasogi United, ndetse umuyobozi wa Gasogi United akaba amaze gutangaza ko adashobora gutsindwa n’ikipe ya Kiyovu Sports dore ko we abifata nko guhemukira umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati’’Nubwo twaba tudandabirana ntabwo dushobora gutsindwa na kiyovu Sports ndetse rwose natwe tuzaba dushaka amanota atatu ariko rwose nsinzwe n’iyi kipe naba mpemukiye umupira w’amaguru mu Rwanda hamwe n’abafana.

Nubwo uyu mugabo yatangaje ibi, ikipe ya Gasogi United abereye umuyobozi mukuru iri mu makipe amaze gutsindwa imikino myinshi muri shampiyona aho imaze gutsindwa imikino 11 naho Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona aho ibarizwa ku mwanya wa mbere n’amanota 50.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO