KWIBUKA26: Bahati yibukije abanyarwanda abo bari bo kuva kera (Video)

Umuhanzi Bahati Alphonse wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise Ni kuki? Yibutsa abanyarwanda abo bahoze ari bo kuva kera birata kuba abanyarwanda kurusha ikindi icyo aricyo cyose kubera ubumwe bimirizaga imbere.

Umuhanzi Bahati Alphonse yabwiye GENESISBIZZ ko yanditse iyi ndirimbo yibaza icyazanye urwango mu Banyarwanda rwagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kandi mbere bari babanye neza.

Yagize ati "Iyi ndirimbo nanditse kandi nkayita ’NI KUKI’ nibajije Impamvu abanyarwanda bo hambere; ndavuga mbere y’uko abakoroni baza, abanyarwanda bari babanye neza cyane, basangira byose, umwe yaterwa undi akamutabara.”

Ntangazwa n’ukuntu abo bantu bari babanye batyo ariko bahindukiye bakanga bagenzi babo ndetse bikageza aho babica muri Jenoside yakorewe Abatutse mu 1994. Ni ibintu ntumva; bapfuye iki? babahoye iki? Mu by’ukuri ni urwango gusa bimitse mu mitima yabo ariko ntacyo babakoreye."

Yungamo ati "Iyi ndirimbo nayise ’NI KUKI’,
nibazaga Impamvu abanyarwanda twimuye urukundo tukimika urwango, tukimika amacakubiri, akimura ubumwe bwacu."

Akomeza agira ati "Ubutumwa ntanga ni uko twakwigira kubatubanjirije, abakoroni bataraza ngo baducemo ibice. Ibi tuzabishobora ari uko dutsinze ingenga bitekerezo ya Jenoside, tukayitsinda mu mitima yacu, mu gihugu cyacu no mu mahanga yose, nibwo tuzasubira ku muco wacu w’urukundo nyarwo rutagira uburyarya."
Bahati Alphonse yahimbye iyi ndirimbo ahereye ku buryo abanyarwanda bo ha mbere bari babanye neza, nyuma bikaza guhinduka

Uyu muhanzi yakomeje yihanganisha abanyarwanda bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahamagarira kwibuka biyubaka.

Yibukije Kandi abanywarwanda kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Bahati Alphonse ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Shima Imana’, ‘Urupfu narigupfa’ ndetse na ‘Inshuti nziza’ yakoranye na Aaron Tunga, Aime Uwimana ndetse na "Birashoboye" yaririmbanye na King James.

Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Fayzo Pro. Ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Aaron Niyitunga.

Reba amashusho y’indirimbo ya Bahati Alphonse yise ‘NI KUKI’ hasi:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO