Ka Manyinya no kuzana abakobwa mu mwiherero byirukanishije 3 muri Musanze FC

Imyitwarire idahwitse, irimo ubusinzi no kumena inzoga k’umunyamabanga w’ikipe, ndetse no kuzana abakobwa mu mwiherero, byatumye ikipe ya Musanze FC ifata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi batatu bayo barimo n’uzira kudatanga umusaruro ahemberwa.

Aba bakinnyi basezerewe n’iyi kipe barimo Moussa Ally Sova wari usigaje imyaka 2, Kyambadde Fred na Mutebi Rashid bari basigaranye umwaka umwe nk’uko amakuru ava mu ikipe ya Musanze FC abyemeza.

Kuri Mutebi Rashid ni kenshi yagiye ahagarikwa n’iyi kipe kubera ubusinzi, gutoroka akajya kunywa inzoga akanazizana mu mwiherero, ariko akabisabira imbabazi inshuro nyinshi zigiye zitandukanye.

Igihe Musanze FC yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 tariki ya 10 Kamena 2021, umukinnyi witwa Moussa Ally Sova na Mutebi Rashid baratorotse bajya kunywa inzoga bishimira intsinzi bararayo, bukeye bagarutse mu mwiherero basabwe kwipimisha icyorezo cya Coronavirus ariko bakoresheje uburyo bwa PCR.

Amakuru kandi avuga ko kubera Ubusinzi, Sova yateje akavuyo mu mwiherero arakubitwa kugera aho bamutwaye mu bitaro.

Uretse ibi kandi Sova amakuru avuga ko yafashwe yazanye umukobwa mu mwiherero w’ikipe.

Ibi n’ibyo byahise bituma Musanze FC ifata umwanzuro wo kubasezerera biyongera kuri Kyambade Fred utaratanze umusaruro mwiza aho mu mwaka w’imikino ushize wose yakinnye iminota 60 gusa.

Sova imyitwarire ye yamukozeho
Mutebi icupa ryagiye rimwigarurira cyane

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO