Kagere Meddy yahakanye ibyo kuza gukina mu Rwanda

Rutazamu Kagere Meddy usanzwe akina mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Simba Sport Club yatangaje ko atiteguye kuza gukina mu Rwanda mu ikipe ya APR Fc nkuko bamwe babitekerezaga, avuga ko agifitiye amasezerano Simba.

Kagere Meddy ni umwe mu bakinnyi bari kuvugwa cyane ko yifuzwa n’ikipe y’Ingabo z’igihugu z’u Rwanda, kugira ngo azayifashe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021.

Aganira na Genesis Tv, Kagere Meddy yahakanye aya makuru avuga ko ntakipe n’imwe yo mu Rwanda ari mu biganiro nayo.

Ati “Nta kipe n’imwe yo mu Rwanda ndi mu biganiro nayo, ndacyafite amasezerano na Simba Sport Club.”

Kagere Meddy aherutse gukora amateka n’ikipe ye ya Simba maze yegukana igikombe cya kane cya shampiyona kikurikiranya, harimo bibiri yatwaranye n’iyi kipe ndetse n’ibindi bibiri yatwaye yikurikiranya ari muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Mu 2019 mu kwezi kwa Kamena nibwo Kagere Meddy yongereye muri Simba Sports Club amasezerano yandi y’imyaka ibiri, azamugeza mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Kagere Meddy yakiniye amakipe atandukanye arimo Atraco ya hano mu Rwanda, Kiyovu Sport, Mukura Vs, Police, Rayon Sports ndetse na Gor mahia aho yageze muri iyi kipe avuye muri Albania mu ikipe yitwa Tirana Fc.

Meddy Kagere aherutse guhesha ikipe ye igikombe cya shampiyona.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO