Kambale salita yagarutse ku ivuko muri Etincelles FC, azatangirira kuri APR fc

Kambale salita Gentil wakinaga mu ikipe ya Musanze Fc, yasubiye muri Etincelles nyuma yo kwirukanwa kubera imyitwarire mibi irimo kunywa inzonga nibindi ubuyobozi ndetse n’umutoza bamushinjaga.

Uyu rutahizamu yamaze gusinyira iyi kipe y’i Rubavu igihe cy’amezi atandatu, ahwanye n’igice cya kabiri cya shampiyopona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuye muri Marine Fc yerekeza muri Musanze ayikinira igihe kitari kirekire kubwo kugaragaza imyitwari mibi yo gusiba imyitozo, kuza yanyoye inzoga n’ibindi…

Asize ikipe ya Musanze FC ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ku mwanya wa 13.

Etincelles Fc ikomeje inzira zo kwiyubaka, nyuma yo kugarura Gentil, ntirabona umutoza mukuru, nyuma yuko Seninga Innocent wayitozaga yeguriye kuri uwo mwanya.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO