Kamonyi: Yishwe n’ingona yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo

Umugabo wo mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi yariwe n’ingona arapfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nyuma yo kurenga ku mabwiriza abuza abantu kuva mu ngo zabo mu kwirinda coronavirus.

Bivugwa ko uyu muturage yari agiye kuroba amafi mu ruzi rwa Nyabarongo.

Ingona yamufatiye ku nkombe z’uyu mugenzi mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi mu mudugudu wa Rubumba nk’uko bivugwa na Alice Kayitesi uyobora akarere ka Kamonyi.
Madamu Kayitesi yabwiye BBC ko uyu yari yarenze ku mabwiriza ategeka abaturage kuguma mu ngo zabo bagasohoka ari uko biri ngombwa cyane.

Madamu Kayitesi avuga ko abaturage bose batumvira rimwe amabwiriza yatanzwe. Avuga ku karere ayoboye yagize ati:"Ariko uko bari kuyubahiriza biri ku kigero gishimishije kandi nabo barumva ko bakwiye kwirinda ingaruka z’iki cyorezo abenshi ubu bari mu ngo.

Uwo ingona yariye ni umwe muri bacye baba barenze ku mabwiriza, dukomeje gushishikariza abaturage kuyubahiriza bakaguma mu ngo kugira ngo dufatanye kwirinda.”

Amabwiriza yatangiye kubahirizwa ku cyumweru avuga ko abaturage bashobora gusohoka gusa bagiye kugura ibiribwa, kuri banki, kwivuza cyangwa gutanga serivisi zihutirwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO