Kanimba uzwi cyane muri filime Bamenya yapfushije se umubyara

Mazimpaka Wilson wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane ya Bamenya Series kuri ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi umubyara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 4 Mata 2022 nibwo Kanimba abinyiujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije inshuti ze iyi nkuru y’inshamugongo avuga ko yabuze umubyeyi we mu rukerera rwo kuri uyu munsi.

Yagize ati’’ ruhukira mu mahoro Papa uzahora mu mitima yacu ndetse yakomeje avuga ati ndagukunda Papa".

Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yabaye kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Mata 2022.

Kuri ubu mu ruhando rwa sinema Nyarwanda Mazimpaka Wilson uzwi cyane ku izina rya Kanimba muri filime y’uruhererekane ya Bamenya series ni umwe mu bakinnyi bakina filime Nyarwanda bakomeje kuba ibihangange biciye muri iyi filimi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO