Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Kanjenje ni indirimbo nshya ya Papa Cyangwe yafatanyije na Chriss Eazy yavugishije benshi bitewe n’amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo hagaragaramo amazu atandukanye azwi mu mujyi wa Kigali abyina.
Abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi Papa Cyangwe na Chriss Eazy bishyize hamwe bakorana indirimbo bayita Kanjenje.
Ni indirimbo irimo udushya twinshi aho hagaragaramo amazu atandukanye asanzwe azwi mu mujyi wa Kigali ari kubyina.
Ibi bintu bikaba bitari bimenyerewe mu zindi ndirimbo zitandukanye z’Abanyarwanda.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, iyi ndirimbo yari imaze amasaha 19 igiye hanze ndetse yari imaze kurebwa n’abasaga 30,483 ku rubuga rwa Youtube rwa Papa Cyangwe.
Reba Kanjenje ya Papa Cyangwe na Chriss Eazy hano.