Kanseri y’ibere yahitanye umunyamideri Tatjana Patitz ku myaka 56
- by Gasirabo
- 13/01/2023 saa 15:05

Tatjana Patitz yari umuntu uzi kubana n’abantu, yagwaga neza, yakundaga cyane inyamaswa ndetse yamamaye mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kumurika imideri kuva mu myaka yo hambere.
Tatjana Patitz kuva mu mwaka wa 1990 yari umunyamideri uri mubanditse izina muri icyo gihe.
Tatjana Patitz mu myaka ya 1990
Yamenyekanye cyane kubera ifoto yari ku kinyamakuru VOGUE yafotowe na (muse y’umufotozi Peter Lindbergh) iri mu mweru n’umukara yari mu wa 1990, yavuzwe cyane ashimwa cyane n’abanyamideri bicyo gihe.
Iki gihe yari ku kinyamakuru Vogue
Byatangajwe kuwa 11 Mutarama uyu mwaka ko Tatjana Patitz y’itabye Imana azize kanseri y’ibere, asize umwana w’umuhungu, murumuna we, n’ababyeyi be,
ndetse ni agahinda kenshi ku bantu babanye nawe
Ubusanzwe Tatjana Patitz yakomokaga mu gihugu cy’U Budage ndetse yabonye izuba mu mwaka wa 1966 aho yavukiye Hamburg ndetse yitabiye Imana mu bitaro bya Santa Barbara muri California.
Naomi Campbel yamutangajeho amagambo akomeye
Naomi Campbel yagize ati: Tatja wari umumarayika kw’isi, yagiraga ubuntu, gutuza amasoni, yakundaga inyamaswa kurusha abantu, ndakwibuka duhurira mukirori cya arianashow..mbega umwana mwiza, yarafite amaso yuzuye isoni.........
Akomeza amuvugaho amagambo y’ibutsa ibihe bagiranye, yihanganisha nabasigaye
Ku bandi bagiye batandukanye harimo:
Stella le febure agira ati: birababaje cyane, umukunzi w’indogobe, ariko ruhukira mumahoro.
Claudia Schiffer wari mu gatsiko kamwe nawe mu gihe cyabo agira ati: biragoye kubyiyumvisha, wari ukiri muto, byari byiza gukorana nawe
Ku kinyamakuru cye bwite Anna Wintour yagize ati: Tatjana Patitz wari ikimenyetso cy’uburayi mubigezweho (biri chic).
Tatjana Patitz ruhukira mu mahoro