Kanye West akomeje kwimara agahinda acyurira Kim Kardashian binyuze mu ndirimbo nshya yakoranye na Cardi B

Uyu mugabo Kanye West akomeje kwerekana amarangamutima ye y’urukundo yakundaga uwahoze ari umukunzi we Kim Kardashian dore ko kuri ubu yamaze kwimara agahinda akamwibasira mu ndirimbo ye nshya yakoranye na Card B.

Kanye West ni umwe mu bahanzi b’abaraperi bubashwe ku isi ndetse afatwa nk’umwe mu bahanzi batunze agatubutse muri rusange gusa uyu mugabo akomeje gutungura abantu benshi nyuma yo kumvikana mu ndirimbo asa n’uwibasira uwahoze ari umugore we ariwe Kim Kardashian bamaze gutandukana.

Mu ndirimbo nshya y’umuraperikazi Cardi B yise ’Hot Sh-t’ ari kumwe na Kanye West Kanye West yumvikanye yimara agahinda asa n’uwibasira Kim Kardashian wahoze ari umugore we .

Uyu mugabo yumvikanye yibasira Kim Kardashian aho yagarutse kuri gatanya yabo, ndetse anumvikana amunenga bikomeye ku kuba yaramwangiye ko asura abana be.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO