Kanye West aravugwaho kwiyenza kuri Kim Kardashian wahoze ari umugore we nyuma yo gutandukana na Julia Fox bari bamaranye igihe gito

Umuraperi Ye [Kanye West] na Julia Fox bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo batandukanye nyuma y’ibyumweru bitandatu bari bamaze bakundana byeruye. Kuri ubu uyu mugabo aravugwaho kwiyenza cyane kuri Kim Kardashian wahoze ari umugore we.

Pagesix yatangaje ko Julia Fox wamenyekanye muri filime “Uncut Gems” na Ye batandukanye nk’uko uhagarariye uyu mukinnyi wa filime yabwiye iki kinyamakuru.

Yagize ati “Julia na Ye bazakomeza kuba inshuti zisanzwe nziza kandi banakorane aho biri ngombwa ariko ntabwo bagikundana.”

Aba bombi batandukanye nyuma yaho Julia Fox yari aherutse gutangaza ko atamukurikiye ubutunzi n’ubwamamare kuri Ye kuko yakundanye n’abanyamafaranga benshi banafite ubwamamare.

Guhera muri Mutarama 2022, Ye na Julia Fox batangiye kugaragara basohokanye i New York, basangira ibyo kurya nimugoroba muri restaurant izwi nka Carbone.

Ye w’imyaka 44 na Fox wa 31 bagaragaye bwa mbere bari gusangira ku wa 1 Mutarama 2022 nk’uko TMZ yabitangaje.

Aba bombi batandukanye mu gihe Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Ye aryohewe n’urukundo rwe na Pete Davidson.

Ku Munsi w’Abakundanye basangiye ibya nijoro ahitwa hotspot Lilia mu Mujyi wa Brooklyn. Mbere bagaragaye Pete ari gufungurira urugi rw’imodoka Kim Kardashian.

Hashize iminsi Ye yiyenza kuri Kim Kardashian n’umukunzi we yifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse PageSix iheruka gutangaza ko Kim Kardashian asigaye afite impungenge ko hari uwazagirira nabi umukunzi we kubera amagambo ya Ye.


Kim afite impugenge aterwa na Kanye ko ashobora kugirira nabi umukunzi we mushya Pete Davidson.

Ye yamaze gutandukana na Julia bari bamaze igihe bacuditse.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO