Kanye West arifuza guhagarika imishinga yose afite akajya ahitiramo imyenda yo kwambara Kim wahoze ari umugore we

Kim Kardashian yasobanuye ko uwahoze ari umugabo we Kanye West ngo yifuza guhagarika ibikorwa byose bitandukanye kugirango abashe kujya amuhitiramo imyambaro nk’uko byahoze kera bakiri kumwe.

Nyamara ibi bije bikurikira inzu Kanye West yubatse hafi yaho Kim Kardashian aba iyo nzu ngo ikaba igenewe abana ba Kanye West, gusa nubwo uyu mugabo akora ibyo byose ibitangazamakuru birimo TMZ bitangaza ko Kim Kardashian we atuje ndetse yishimanye n’umukunzi we.

Mu gihe Kanye West bigaragara ko agifitiye amarangamutima akomeye Kim Kardashian, ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje kuvuga ko Kanye West yaba yifuza gushyira imbaraga nke mu muziki n’ibikorwa afitanye n’uruganda rwa Addidas bikagabanyuka kugirango abashe gushyigikira uwahoze ari umugore we.

Ni mugihe kandi kuva uyu mugabo yatandukana na Kim Kardashian abakunzi be bose bahora bagerageza kwigira nka Kim Kardashian gusa bigaragara ko uyu mugabo ataranyurwa n’abakunzi be nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian.

Kim Kardashian yavuze ko uwahoze ari umugabo we Kanye West yahoze ngo amuhitiramo imyambaro ndetse ngo yakundaga kumwoherereza amafoto atandukanye ajyanye n’imyenda yamubera gusa uyu mugore yakomeje avuga ko byose byahindutse nyuma yo gutandukana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO