Kanye West na Kim Kardashian basabye gatanya

Umuryango w’ibyamamare Kim Kardashian na Kanye West bamaze kwemeranya kuri gatanya bari bamaze igihe bashaka hagati yabo nyuma y’umubano utari mwiza hagati yabo.

Ibyitandukana ry’ibi byamamare bibiri bimaze igihe kitari gito bivugwa mu itangazamakuru ryo muri Amerika ariko noneho byamaze kwemezwa neza kuko gatanya yabo bombi bamaze kuyisaba .

Kanye west na Kim kardashian bari bamaranye imyaka irindwi bashakaye aho bari bamaze kubyarana abana bane.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Hollywoodlife ni uko uyu mugore ariwe watangiye mbere gushaka gatanya ariko bikaza kugenda bitindamo kuri ubu nuko noneho byose byarangiye na Kanye West nawe agahita abishimangira ko batandukana.

Mu minsi ishize ubwo iki kibazo cyaba bombi cyatangiraga nubwo bagiye babikora kenshi mu ibanga rikomeye Kanye West we yari yaramaze gufata icyemezo cyo kwimuka aho yagiye gutura mu Leta ya Wyoming naho umugore we akaguma mu nzu yabo babanagamo mu mujyi wa California.

Iby’umubano mubi hagati ya Kim na Kanye West ni bintu byatangiye mu mwaka washize aho uyu mugabo yatangazaga ko ashaka kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hakazamo n’ikibazo cy’uko uyu mugore nawe byari bimaze igihe bivugwa ko yacuditse n’umuhanzi Meek Mill utaroroheye Kanye West amubwira amagambo amusesereza ku mugore we.

Kugeza ubu rero byamaze kwemezwa ko Kanye west atakiri umugabo wa Kim Kardashian igisigaye kumenyekana n’uzatwara abana akajya abarera .


Kim Kardashian na Kanye West bari bamaze imyaka irenga irindwi bakundana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO