Kanye West yaburiwe irengero mu buryo butunguranye

Kanye West uri mu manza z’urudaca yaburiwe irengero aho n’abamwunganira badashobora kumubona kuko yahinduye nimero ya telefone, Ibi byiyongeraho kutagaragara mu rukiko aho bishobora no kumuviramo gutsindwa zimwe mu manza aregwamo bitewe no kutitaba gusa.

West wahinduye amazina aho asigaye yitwa ’Ye’ akomeje guteza urujijo nyuma yo kuburirwa irengero mu buryo butunguranye.

Kuri telefone ngendanwa yari asanzwe aganiriraho n’abamwunganira mu mategeko batangaje ko uyu mugabo yayikuyeho kuburyo batazi irengero rye.

Ye ni umwe mu bahanzi beza isi ifite gusa ari mubihe bitoroshye nyuma yo gushinjwa guhembera urwango n’ivangura rikorerwa Abayahudi mu kwezi k’Ugushyingo 2022 no guhabwa gatanya n’umugore we aho atakunze guhirwa n’izindi nkundo.

Nyuma yo gushinjwa guhembera urwango, Byatumye konti ze z’imbuga nkoranyambaga hafi ya zose zifungwa ndetse anatakaza amasezerano yo kwamamaza yari afitanye n’ibigo byinshi birimo Adidas n’ibindi yamamaza.

Nyuma y’ibi hiyongeraho ibyaha aregwa byo kwiba bimwe mu bigize indirimbo "Move Your Body" ya Marshall Jefferson yo mu 1986 nk’uko inzu ifasha abahanzi ya Ultra International Music Publishing ibitangaza, Ibyo yibye muri iyi ndirimbo ngo akaba yarabyifashishije muri ’’Flowers’’ yahimbiye uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian.

Nyuma yo kubura ku murongo wa telefone ndetse abamwunganira mu mategeko ntibongere kumuca iryera, Batangaje ko ibi bishobora kumuviramo gutsindwa zimwe mu manza aregwa.

Si aba baburiye irengero uyu mugabo gusa, kuko n’urundi rubanza yaburanaga rujyanye n’amadeni atarishyuriwe igihe, Umwe mu bunganizi be aho yaburaniraga California yavuze ko yamaze igihe kirekire agerageza kumuhamagara ariko ntiyabasha kumubona ku murongo bari basanzwe baganiriraho.

Nyuma yo guhindura nimero za telefone, Abunganira Ye basabye urukiko niba bamwandikira ubutumwa babitera utwatsi, Ahubwo rutangaza ko igisigaye ari ugusohora impapuro zishakisha uyu mugabo igitaraganya bikanyuzwa mu binyamakuru kuko bizeye ko ho azabona iri itangazo.

Kanye West yaburiwe irengero

Flowers ya Kanye West

Move Your Body ya Marshall Jefferson

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO