Kanye West yakodesheje imyambaro avunira ibiti mu matwi ntiyayishyura none arishyuzwa arenga Miliyoni 400 Frw

Umuraperi w’icyogere Kanye West yatiye imyambaro mu nzu y’imideri ikomeye muri New York gusa ngo uyu mugabo yatinze kuyitirura ndetse ntiyanatanga ubwishyu ku bukode bwayo none arimo kwishyuzwa amafaranga iryaguye.
Magingo aya Kanye west ni umwe mu baraperi batunze agatubutse, gusa uyu mugabo araregwa na David Casavant Archive ndetse arasabwa akayabo karenga miliyoni 400Frw, bijyanye n’uko yatiye iyi myambaro gusa akananirwa kuyishyurira agihe ndetse akanayitindana.
TMZ itangaza ko , Kanye West yatinze kwishyura amafaranga y’ubukode ku myambaro yagiye atira mu mwaka wa 2020.
Iyi myambaro kandi igera kuri 13 atigeze atirura byatumye bamwe mu bakiriya biganjemo ibyamamare biriduka batabasha kuyibona.
Uyu mugabo arasabwa kwishyura agera ku bihumbi 400 by’amadorari ndetse ubwo ni asaga miliyoni 400Frw mu mafaranga y’U Rwanda.