Kanye West yamaze guhamya ko yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri USA mu mwaka wa 2024

Kanye West yamaze gutanga ikiganiro mu buryo bw’amashusho maze ahamya ko agomba guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2024.

Kanye West uherutse guhindura izina akitwa ’Ye’ ni umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa uyu mugabo ntabwo asiba cyane mu itangazamakuru bijyanye n’ibyo atangaza buri munsi.

Iyi nkuru ivuga ko yiteguye kwiyamamaza nk’umukuru w’igihugu yagiye ahagaragara nyuma y’aho Ye yafatiwe amafoto ubwo yatemberaga muri Los Angeles maze agasabwa kugira icyo abitangazaho.

Mu kiganiro na X 17 Ye ntiyigeze arya iminwa, kuko mu magambo ye yasubije ati:Yego nibyo ndetse ni impamo.

Mu ntego ze nyamukuru uyu mugabo avuga ko aramutse abaye umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo yaharanira ko buri wese abona ibiribwa nk’ibya mugenzi we, ndetse buri umwe agahabwa ikigero cy’ubumenyi mu buryo bungana na mugenzi we n’ibindi bitandukanye.

Uyu muraperi atangaje gahunda yo kuziyamamaza mu gihe n’uwahoze ayobora iki gihugu Donald Trump nawe aherutse gutangaza ko yiteguye kwiyamamaza mu rwego rwo kugirango agarure ishema n’igitinyiro ku gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO