Kanye West yarakariwe bikomeye n’umuryango wa George Floyd ndetse ashobora kwisanga mu nkiko

Umuraperi ukomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kanye West ashobra kwisanga mu nkiko nyuma yo kuvuga amagambo asa n’’aho ashinyagurira George Floyd witabye Imana muri Gicurasi 2020.

Mu kiganiro Ye yagiranye na Drinks Champs gitambuka kuri Revolt yababaje umuryango wa Floyd avuga ko uyu mwirabura atigeze yicwa n’ivi ry’umupolisi wamutsikamiye ijosi aho yahamije ko yishwe n’umuti wa Fentanyl yari yafashe uri ku kigero cyo hejuru.

Mu magambo ye Kanye West yagize ati “Mbona baramuhaye Fentanyl nureba neza nta nubwo ivi bavuga ryamwishe ryari rishinze ku ijosi cyane.”

Gusa ibi byafashwe nk’agashinyaguro kuko raporo yakozwe n’abaganga yagaragaje ko George Floyd yishwe no kubura umwuka wo guhumeka kubera gutsikamirwa cyane.

Umuryango wa George Floyd uteganya kurega umuraperi Kanye West kubera ko yahakanye ko uyu mwirabura yishwe kandi raporo yarabigaragaje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO